
Imvano.com yagerageje gukora itohoza ku bwiza buranga ba nyampinga b’ u Rwanda. Ikaba yararikoreye muri amwe mu mashuri makuru y’u Rwanda cyane cyane ayo I Kigali, KIST by’akarusho, yibanze kuri bamwe mu bahungu bazigize.
Ikaba yaragerageje gushyira ku rutonde bamwe mu bavuzwe na benshi. Tubisubiremo uru ni urutonde rwakozwe na bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri makuru y’u Rwanda; rukaba rwarakozwe hadakurikijwe ubuhanga nka bumwe buranga abasanzwe batora banyampinga, hakurikijwe ubwinshi bw’abantu bityo birashoboka ko hari abatari bwibone kuri uru rutonde, bitavuzeko ari babi cyangwa batari bakwiye kuba banyampinga, ahubwo ni uko batahawe amajwi.Hakaba haravuzwe banyampinga bo mu mashuri makuru ndetse nabazwi mu rwego rw’igihugu gusa, bityo abo mu mashuri yisumbuye ni ukwihangana.
Urutonde ruteye gutya:
1.Akanyana Sharon

Akanyana Sharon, hafi yababajijwe bose bagiye bavuga ko uretse nyampinga wa mbere w’u Rwanda; abandi bose batowe ntawe uruta nyampinga wa mbere wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda ariwe Akanyana Sharon. Akaba ariwe wihariye amajwi hafi ya yose.
2. Dominique
Wabaye miss Mudende ndetse akaba azwi cyane kubera umukinnyi w’umupira w’amaguru Karekezi Olivier. Uyu nawe ari mubagize amajwi menshi. Gusa ntitwabashije kubona amafoto ye. Abenshi bemeza ko ariwe nyampinga wakurura umubonye wese kubera uruhu rw’umubiri we.
3.Rusaro Carine

Rusaro Carine, akaba ari igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda ndetse na nyampinga wa UNR. Bamwe mu banyeshuri ba UNR babajijwe, bemeza ko nyuma ya Akanyana Sharon,ariwe nyampinga mwiza muri ba nyampinga ba UNR.
4.Akazuba Cynthia

Akazuba Cynthia, hamwe ni uko benshi bamuzi cyane nka nyampinga umaze kubaka izina, abanyeshuri benshi bo mu mashuri makuru, bari bataramumenya neza kuberako aribwo akiyigeramo.
5.Cerise isimbi

Cerise, ni uyu mukobwa w’inzobe uri iruhande rwa nyampinga wa Kigal. Akaba ari nawe wamubereye igisonga cya mbere, uyu mukobwa yagize amajwi menshi nawe, cyane cyane muri KIST ndetse n’igihe yamaraga gutorwa wasangaga mudasobwa nyinshi zo muri laboratoires bagiraga ifoto ye desktop background.
6.Sabra Sabrina

Undi mubaba baravuzwe n’abantu benshi ni uwitwa Sabra Sabrina, akaba yarabaye igisonga cya nyampinga wa SFB.
7.Winnie Ngamije

Winnie Ngamije niwe wihariye amajwi yose yababajijwe muri KIST, ndetse bamwe banavuga ko ariwe bazi guhera KIST yakoresha amarushanwa ya banyampinga.
8.Umulisa Viviane

Uyu nawe akaba yaravuzwe na benshi mubo imvano.com, yabashije kubaza, cyane cyane abo I Butare muri UNR aho yabereye Nyampinga.
9.Ingeri Amanda
Nyampinga wa mbere wa SFB, akaba ari mu bemezwa ko ari beza, kuko benshi mu babajijwe cyane cyane, abiga SFB bavugaga ko ari muri banyampinga beza babayeho mu Rwanda. Ni ukutwihanganira kuko nawe twabuze ifoto ye.
10. Bahati Grace

Bahati, akaba ari umwe mu babonye amajwi make; gusa si uko yari abikwiye ahubwo ni uko atabarizwa mu mashuri makuru yakorewe mo ubushakashatsi, bityo bakaba batamuzi kuburyo bamenya ubwiza bwe, abenshi bavugaga ko bamuzi ku mafoto gusa,ariko bakaba bemeza ko ari muri banyampinga bafkite amafoto ateye ubwuzu. Hamwe nibyo hari bamwe mubamuzi babajijwe, bose bavugaga ko ari muri banyampinga bateye neza muri iki gihugu.
Share
| < Prev | Next > |
|---|




Comments
RSS feed for comments to this post