Umutingito wabaye ku wa kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2012 ahagana sa kumi n’ebyiri z’umugoroba, wasize wangije ibikoresho by’ishuri birimo intebe, ibirahure n’ibindi mu kigo cy’Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE), ndetse hakaba hanakomeretse abanyeshuri batari bake.



