argaiv1892

Umuhanzikazi " Nelly Asanase" abenshi bakunze kwita miss Nelly, cyangwa se bazi ku izina rye ry'ubuhanzi Miss Neilab akaba ari umwana w'umunyarwanda ufite n'ubwenegihugu bw''UBUBILIGI, akaba ari naho yibera.

Miss Nelly rero benshi baba bamuzi, cyagwa se baba baramwumvishije batamuzi, numwe mubahanzi nyarwanda bigaragaje iyo mumahanga ndetse akaba ari n'umwe mu bakobwa bakunzwe kuvugwa muri Show biz nyarwanda bihereye ku murimo we w'ubuhanzi ariko cyane cyane mu myaka itatu ishize , izina rye rikaba ryaragaragaye muma site menshi n'ibinyamakuru kubera akazi ke k'ubu jyanama (manageur ) aho yafashize abahanzi bakomeye cyane cyane , umuhanzi w'icyamamare " The Ben" ndetse n'undi uzamuka vuba " Jack B".

imvano.com rero twaramwegereye maze turaganira.

Imvano.com : uraho Miss Nelly

Miss Nelly: Muraho imvano.com

Imvano.com : Miss Nelly rero amateka yawe muri muzika turayumva, ese waba warabitangiye ryari?

Miss nelly : Umuziki ni ikintu kimperekeza kuva nkiri muto, nkunda umuziki cyane kuko nyuma yo gusenga mu gitondo, ubanza aricyo cyintu cya kabiri mpita nkora , kumva umuziki. Naho kuwutangira nkumwuga urebye ntibimaze igihe, nubwo natangiye gahoro gahoro kugirango ngeze aho ndi.

Imvano.com : bamwe bakuzi nka Miss Nelly umujyanama(manager), abandi bakakumva nka Miss Neilab umuhanzi, ese bahuriyehe , bataniyehe?

Miss Nelly: Urebye ntaho bataniye ahubwo bahujwe nyine na muzika, miss nelly ni umujanama(manageur) ariko w'umuhanzi, naho Miss Neilab ni umuhanzi gusa utari umu jyanama(manager). Biragoye kubyumva, ariko barahuje cyane kuko ibyo Miss Nelly akorera abandi, agerageza kubikurikiza nanwe nka Miss Neilab.

Iimvano.com: ndumva bitoroshye, ese kuba umuhanzi ndetse n’umujyanama(manager) ntibikubangamira cyane mugukora iyo mirimo nkuko bikwiye?

Miss Nelly:Kuba umuhanzi bimfungurira imiryango inyuranye, ndetse nkagira ubunararibonye bushobora gutuma nkora neza akazi kanjye kubujyanama(manager), biramfasha cyane, naho kuba umujyanama(manager) ni ubundi bunararibonye kuko bimfasha kumenya amategeko, kuyakurikiza nk'umuhanzi, ndetse bikanamfasha iyo nkorana n'abandi bahanzi kuko nifashisha ubwo bunararibonye bwombi.

Imvano.com: izina ryawe ryakunze kugaragara kenshi ku mbuga nyarwanda za interinet i z’imyidagaduro cyane cyane iruhande rw'izina ry'umuhanzi " The ben", gukorana nawe byaje gute? ese imikoranire yanyu ihagaze he ubu?

Imvano.com: Namenye Ben ubwo namubonaga mu ndirimbo Sinarinkuzi hamwe na Tom Close, nakunze ijwi rye ndetse n'ubuhanga bwe, nabonaga azagira ejo heza muri muzika, nyuma naje mu biruhuko muri 2008 nje muri East Africa Party 1, niho numvise Inkuba isubiwemo, igitero cyayo kiranyura pe, numva nkunze ibyo akora, ijwi rye rirantangaza rinyibutsa amajwi nari menyereye nka Faycal cyangwa se Cassa ko aribo bahanga mu bahanzi bari bashya bari bafite amajwi ahambaye, Ben yarantangaje mwumvishije acapella, mpita mbonako afite impano ihambaye maze niyemeza kuzamufasha uko nshoboye mukumumenyekanisha iyo mpano ngo abantu bumve iryo jwi ryiza afite. Naje kugaruka rero mu Bubirigi mu kwa gatatu 2OO9, niho nahawe amahirwe na music label yitwa " Plan B multimedia" kuko twari twarigeze gukorana nk'umuhanzi ndetse nk’uzamura abahanzi kuri album yasohotse muri 2007 yitwaga "Amazina 2", yari album yahuriyeho nabashyashya mu bafite impano b'abanyarwanda benshi,( havuyemo ndetse n'umwe mu bahanzi b'abanyarwanda wigaragaje neza hano "VO.KAL mu njyana ya rap), maze bifuza ko twakorana ariko bakaba barifuzaga umuhanzi " The Ben", aho niho kumubera umujyanama (manageur) byatangiye. Nyuma hajemo utubazo duke, umushinga bari bamufitiye urahagarara ariko njye nkomeza kumufasha mugutegura album ye " Amahirwe ya mbere" ndetse ngaruka no kumushyigikira mu imurika ryayo . Nyuma y’imurika niho natangiye gukorera muri New day promotion, maze mu mushinga nari narateguye witwa " East African’s artists protion" utangiye nasabye ko nakomeza kwita kumuhanzi The BEN, kugirango akomeze agaragaze ubuhanga bwe. Kuva ubwo THE BEN aba umwe mu bahanzi ba New day promotion ku rwego rumwe n'abandi benshi. Kuri ubu The Ben arakora atikoresheje kuko aho ari hari uburyo bwiinshi kandi afite abantu benshi bamushyigikiye birenze.

Imvano.com: biravugwa kandi ko kuri ubu waba ukorana n'umuhanzi urimo uzamuka "Jack B" ese byifashe gute?

Miss Nelly: Njye na Jack B twahujwe na The ben , ubucuti bwabo bwatumye mumenya neza, nubwonari muzi akibyina muri Phantom's Crew iruhande rw'umuhanzi nkunda cyane, Cassa ( Daddy Cassanova), guhura rero nawe no kumubona kenshi iruhande rwa The Ben byatumye mbona ko afite nawe impano yihariye, bihurirana nuko New day promotion yari yongeye kumpa ikizere maze bansaba ko nabazanira umushinga mwiza kandi utandukanye kure n'iyo twari duhugiyemo ( ALBUM YA KABIRI YA DMS, LIFE AND LOVE), kandi inatanye na kure niyo nari narakoze na THE BEN, byabaye nko korosora uwabyukaga, maze umushingat nyibagezaho gutyo ariyo yavuyemo " IJORO RIGUYE" , album ya Jack b yambere.

Imvano.com: wowe nk'umuhanzi se waba umaze gukora ibiki, urategura ibiki?

Miss Nelly: Kubera akazi kanjye nk’umujyanama (manager) nari narashyize kuruhande gahunda zose zijyanye n'ubuhanzi bwanjye, ariko ubu nkaba noneho narabonye agahenge kuko The ben aho ari USA ahuze mu bindi, naho JACK B akaba akomeje gahunda ya « Ijoro riguye mu izenguruka ry’umurika yayo »aho agenda yerekana indirimbo zagaragaye kuri album ye "IJORO RIGUYE", kuri ubwo rero nanjye nahisemo kugaruka kuri music yanjye nkakomeza ibijyanye na album yanjye " Diamand , indirimbo ebyiri zayo zasohotse ni " Ndarahiye " yakozwe na Bzb The Brain muri TFP, ndetse n'Urumuri yakozwe na Rrick Boss muri Akaga record ariko ikaba narayikoreye Record , Mixage and Mastering muri Square Studio kwa DJ Steasy ( umu Dj ukomeye hano mu njyana yitwa akaba ari n'umunyarwanda.) akazi gakomereje rero muri studio y'undi mu producer witwa P dockx akaba ari umwe mu ba producers bakoranye cyane na Plan B Multimedia, nkaba kandi ndimo nkorana Collabo n'abandi bahanzi ndetse nkaba ndagaruka gukorera muri TFP vuba aha mu mezi ari imbere.

Imvano.com : Naho nka manageur gahunda ikurikiyeho n'iyihe?

Miss Nelly: kuri ubu ndimo ndakorana n'abahanzi bari ku mugabane w'uburayi n'America, ariko na none ntaretse kumva no gukurikirana abo nari nsanzwe nkorana nabo, ndetse nkaba kuri ubu ndimo ndategura umushinga mushya uzahuza bamwe mu bahanzi nyarwanda baba abinaha mu mahanga, ndetse n'abari mu Rwanda , umushinga uzaba ushimishije ariko uzasaba kwitonderwa no kwihangana kwa bose, ndetse n'ubuhanga buzawugaragaramo. Nyuma kandi NEW DAY PROMOTION ikaba ifitiye project n' undi muhanzi nyarwanda kuri ubu dutegereje gutoranya mubo twishimiye project zabo bategura.

Imvano.com: tuvuye mu muziki wawe bwite, ese Miss Nelly akunda izihe ndirimbo nyarwanda.

Miss Nelly: icyo n'ikibazo kiri bungore cyane kuko kuri buri muhanzi ubanza mpafite indirimbo mpakunda ariko burya nta ndirimbo ishobora kuzandutira "MAMA SONG" y'umuhanzi DMS yakoranye na FAYCAL na Barick, ubu nkaba nkunda indirimbo " WIGENDA REMIX" ya THE BEN kuko yuzuye ubuhanga bwose , AKADIHO YA CASSA, kubera ko we ni umusazi we wambere, arantungura cyane, Ntibanyurwa ya Tom Close, Byemere ya Knowless na Vampos , indirimbo Kipenda roho ya Joe na Kidumu, ntibagiwe Mumparire ya Jack B, n'izindi nyinshi ntabasha zose kuzivuga inaha.

Imvano.com : Ubu ubona ute umuziki nyarwanda

Miss Nelly : Umuziki nyarwanda uracyafite inzira ndende, haraburamo ukwivugurura mu guhimba kuri buri wese, bake barabifite abandi barabishakisha, , kandi haracyaburamo umuntu ukora ibintu bitanye nkuko mbere byari bimeze, usanga abantu bose baririmba bimwe, amagambo ajya gusa, ni nk’isubiramo, ariko nizera ko buhoro buhoro abahanzi bazagenda bagaragaza ubuhanga, n'ubuhanzi bwabo. Ikindi kibabaje harimo ko abahanzi bazamuka ubu badaha agaciro abahanzi batumye ibi byose bishoboka, ndetse n'abahanzi badukuriye nka Kayirebwa , Masamba Ben Kayiranga n'abandi , kuko abo bazi uko bivuna kubasha kugera kurugero rwabyo, ikindi kandi bafite umuziki gakondo, bafite ubunararibonye, kutabegera ni nko kwibagirwa ko kugirango utsinde ugomba kwiga ,bajye bamenya ko abo bahanzi ari nk’ingoro y’urwibutso, kubegera ni ukubasha gufata ubundi bumenyi. Harimo kandi nuko bibagirwa cyane abandi bahanzi bari hanze, bamaze gukora byiza bishimishije kandi babungura byinshi byiza. Inama zirakwiye, kwivugurura, kandi tukiga n'umuziki , gucuranga, guhimba ,kwandika neza amagambo akwiye bituma umuziki ugira injyana.

Imvano.com : Ni iyihe nama wagira abandi bahanzi ?

Miss Nelly : igikenewe nukubasha gushyira hamwe, kugira abarengera ibyo abahanzi bakora, gufatanya n'abatubanjirije kugirango, ibi byose dukora bizagire ejo heza, ndetse n'ababigize umwuga nabo babashe kugira inyungu, hakwiye umurongo, amategeko agenga abahanzi, abarinda kwgana no gukoresha ibihangano udaherewe uruhushya n'ibindi, ndetse no gukora bishya byiza, aba porodigiteri bakagira ubumenyi burenzeho, bakanabyigira yewe kugirango bashobore kuyobora abahanzi bababasanze, ntibyoroha ariko inzira niyo, Dukore neza, tuzasarura byinshi kandi byiza

 

Share

Comments  

 
0 # Gretta 2014-03-22 20:21
It only makes sense for them to develop the game for
the next Xbox and the PS4, though. The author takes the readers opinion
on how to do bet on football. You can check out some 'Battlefield 4' screenshots in the slideshow near
the top of this article and the full statement below:
.

Visit my web-site - fifa 14 coins hack
Reply | Reply with quote | Quote
 

Tanga Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Image
Airtel Rwanda yashize ahagaragara sumsang shya ya SAMSUNG GALAXY S5
Tuesday, 25 March 2014
Airtel Rwanda ikomeje kubagizeho ibyiza bihebuje ni muri urwego ,Airtel Rwanda yashize ahagaragara ubundi bwoko bwa SAMSUNG GALAXY S5 shya... Read more...
Image
AIRTEL yasohoye NOKIA X ya kataraboneka ‘Smartphone’ ihendutse muri Africa
Friday, 21 March 2014
ku munsi wejo  habaye igikorwa muri  Kompanyi y’ibyitumanaho ya Bharti Airtel (“Airtel”) ikorera mu bihugu bigera kuri 20 muri Aziya na... Read more...
Image
Bharti yagizwe umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda.
Tuesday, 11 March 2014
  Kuri tariki 10 Werurwe 2014 I Nairobi muri Kenya nibwo Nyakubahwa Buhler yagizwe umuyobozi mukuri wa Airtel Rwanda,Airtel, mbere yuko uyu muyozi... Read more...
Image
Aitel na I&M Bank bamuritse uburyo bushya bwo kubikuza na Telefoni
Wednesday, 26 February 2014
Kuri uyu wa 14, Gashyantare 2014, Ikigo cy’Itumanaho Aitel hamwe na Banki ya I&M bamuritse icyuma cyitwa ATM (Automatic Teller Machine) kizafasha... Read more...
Image
Airtel rwanda yatangije uburyo bushya bwa ‘office in a box’
Wednesday, 22 January 2014
Kuri ubu abakiriya ba Airtel Rwanda barishimira itunanaho rya internet ryihuse, ku buryo bworoshye kandi mu gihe gito. Ni nyuma y’aho Kuri uyu wa ... Read more...
Image
MTN yatanze miliyoni 53 zo gutegura Marathon y’Amahoro.
Thursday, 27 March 2014
Ku cyicaro cy’isosiyeti y’itumanaho MTN Rwanda i Nyarutarama ku itariki 26 Werurwe 2014 habereye umuhango wo kumurika ubuterankunga iki kigo... Read more...
Image
AS Kigali akanya kashize imaze kwerekeza muri Maroc
Tuesday, 25 March 2014
Mukanya Ikipe ya AS Kigali  imaze guharuka ku kibuga kindege ikanombe ku saa yine n’iminota icumi ,nibwo ihagurutse na groupe yabantu 24 . ikuri... Read more...
Image
bice bimwe by'urubanza rwa Pistorius bizerekanwa kuri televiziyo
Monday, 24 March 2014
  Umucamanza wo muri Afrika Y'epfo yafashe icyemezo cy'uko ibice bimwe by'urubanza rwa Oscar Pistorius uregwa icyaha cyo kwica uwahoze ari umukunzi... Read more...
Image
Umukino wari wahangayikishije abantu warasobanutse
Monday, 24 March 2014
ku munsi wejo tariki ya 23 werurwe umukino wari wavugishije bantu benshi mu Rwanda waragiye ubonye nyirawo ,Wari umunsi wa 21 wa shampionat... Read more...
Image
Imbihumbi birindwi nibyo bizitabira umukino wari wimuwe
Thursday, 20 March 2014
Nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira wamaguru mu Rwanda  rifashe icyemezo cyo gusubika umukino wa APR  na rayon sport  ryi  twaje ko umutekano... Read more...
Image
Nyamirambo: Umukozi wo mu rugo yaciye umutwe umwana w’umukobwa
Thursday, 27 March 2014
Bella Uwase Shalom umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yishwe mu ijoro ryakeye i Nyamirambo mu kagari ka Kivugiza aciwe umutwe n’umukozi wo mu rugo... Read more...
Image
Guhuza uburezi kwa bimwe mu bihugu bya EAC bitegerejweho byinshi
Thursday, 27 March 2014
Gahunda y’ubufatanye mu burezi mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba irimo guterwamo intambwe  n’ibihugu bya Kenya, Uganda... Read more...
Image
Ikorabuhanga ryatugejeje ku ntego
Thursday, 27 March 2014
Perezida Paul Kagame uri mu bayobozi bitabiriye inama ya 9 y’akanama gashinzwe umuyoboro mugari w’itumanaho Broadband, mu ijambo rye yongeye... Read more...
Image
Ese Diabete yaba ivurwa ko hari abavuga ko bayivura?
Tuesday, 25 March 2014
Dore igisubizo twabashije kugushakira kuri iki kibazo: Mu by’ukuri, abahanga mu by’ubuvuzi bw’indwara zitandukanye harimo na Diyabete, bemeza... Read more...
Image
Muhanga: gutinya abajura bituma hari abararana n’amatungo
Tuesday, 25 March 2014
Ubujura bukabije bw’amatungo busigaye butuma hari abemera bakabana nayo mu nzu batinya ko yakwibwa nijoro. Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu... Read more...
Image
Rura: Abakoreshaga uburyo bwa kera bw’amashusho ya “Analogue” bagomba guhindura bitarenze tariki 31
Tuesday, 28 January 2014
Kuri uyu munsi tariki ya 28 Mutarama kuri Hotel serana habaye ikiganiro na banyamakuru Umuyobozi w’Ikigo Ngenzuramikorere Regis Gatarayiha, (RURA)... Read more...
Image
Gira ICT mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda
Wednesday, 03 July 2013
Abarimu 100 bo mu mujyi wa Kigali batangiye kugurizwa mudasobwa zigendanwa muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwalimu , baravuga ko izabasha kongera... Read more...
Image
Hashize imyaka 40 telephone ngendanwa ya mbere ikozwe
Friday, 05 April 2013
Kugeza ubu mu gihugu cy’u Bufaransa habarirwa miliyoni 64,4 za telephone ngendanwa ( Telephone mobile) zikoreshwa. Kuva zatangira gukoreshwa ubu... Read more...
Image
Gils in ICT Rwanda mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri uyu wa gatanu
Friday, 22 March 2013
Girls in ICT Rwanda yateguye ikiganironyunguranabitekerezo kiri bubere kuri Telecom House ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Werurwe guhera... Read more...
Image
USA: Microsoft irashinjwa ibirego bya ruswa
Wednesday, 20 March 2013
Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barakora iperereza ku birego bya ruswa bishinjwa Microsoft bivugwa yakoreye mu Bushinwa, mu Butaliyani, na... Read more...
Image
Ku nshuro ye bwambere ayja muri guma guma super star yashimishije abakunzi
Tuesday, 25 March 2014
Umuhanzi uzwi kuma zina Bruce melody akabayerekanye ko ashoboye, ubwo abahanzi icumi Bari mwirushanwa rya primus guma guma super star kunshuro ya 4... Read more...
Image
Igisonga cya kabiri cya nyampinga cyashimiye abagifashije
Tuesday, 18 March 2014
Igisonga cya kabiri cya nyaminga    munsi wa gatanu tariki ya 17 /03/2014, igisonga cya nyampinga cya kabiri uzwi nka miss (heritage ), yari... Read more...
Image
Urban Boyz gusezererwa ntibivugwaho rumwe
Tuesday, 18 March 2014
Nyuma  y’isezererwa ry’Abahanzi 5 bavuye muri 15 bari baratoranyijwe mu majonjora yo kuzitabira irishanwa rya “Primus Guma Guma Super Star”... Read more...
Image
Frederick na Nina mu byamamare byavutse kuri iyi tariki 11 Werurwe
Tuesday, 11 March 2014
Rederick Stafford amazina ye nyakuri ni “Friedrich Strobel Von Stein”. Uyu mugabo ni uwo mu gihugu cya Autriche ufite inkomoko muri «... Read more...
Image
Katy Perry aranyomoza ko ari umutinganyi
Wednesday, 05 March 2014
  Katy Perry mukiganiro ruhame yagiriye muri Australia  bamubaza ibyo yakoze  ubwo yasomanaga muruhamwe na Miley Cyrus . Read more...
Image
Street Electronc Dance Music:Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bikorerwa mu mihanda
Tuesday, 24 December 2013
Rwanda rugiye kuba igihugu cya kabiri, nyuma y’Afurika y’Epfo, kigiye gutangira gukorerwamo ibitaramo bizwi nka “Street Electronic Dance... Read more...
Image
Igikomangoma cy'ubwami bw'u Buholandi, Prince d'Orange-Nassau yatabarutse
Tuesday, 13 August 2013
Umuhungu muto w’umwami Willem Alexander w’u Buholandi yapfuye kumunsi w’ejo azize impanuka yagize mu mwaka wa 2012 ubwo yarimo atembera ku... Read more...
Image
Imyuga iciriritse mu kwiteza imbere nk'urubyiruko ku inkunga ya leta y'u Rwanda
Wednesday, 26 June 2013
Nk'uko leta y'u Rwanda yiyemeje guteza imbere imyuga iciriritse cyane cyane mu urubyiruko Yaka inguzanyo muri Banke y'isi ikaziha ibigo byujuje... Read more...
Image
Stade nshya mu Rwanda iratangira kubakwa uyu mwaka
Tuesday, 19 February 2013
Umuyobozi w’imikino muri Minispoc ,Bugingo Emmanuel   yabwiye itangazamakuru ko inzandiko hagati ya Ministeri n’abafatanyabikorwa zigomba... Read more...
Image
Menya niba umukunzi wawe akubaha
Tuesday, 29 January 2013
Urukundo rwose ntirugira intego zimwe. Abantu batandukanye ku mico n’imyifatire ndetse n’uburere niyo mpamvu uburyo bwo kubana ku bantu... Read more...

300x250

300x250

300x350